sangiza abandi

Kuba u Rwanda rushobora kwakira abimukira ba Amerika byashyize igitutu ku Bwongereza

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse gutangaza ko u Rwanda ruri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bijyanye no kwakira abimukira.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA nyuma y’ibiganiro by’ubufatanye byanasinyiwemo amasezerano y’imikoranire u Rwanda ruherutse kugirana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika ushinzwe Afurika, Marco Rubio.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko kwakira abimukira bavuye muri Amerika bitaba ari bishya kubera ko u Rwanda rwagiye mu biganiro nk’ibyo n’u Bwongereza ndetse rwakiriye abimukira bavuye muri Libya.

Ati” Ntabwo ari ibintu bishya kuri twebwe, muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari baragoswe muri Libya. Ni uwo mwuka turimo wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku Isi, rero ubu turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Kuva aya makuru yatangira gusakazwa, bamwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza batangiye gushyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer wahagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, Perezida Trump akaba igiye gukoresha ayo mahirwe.

Ibiganiro byo kwerekeza abimukira ba Amerika mu Rwanda byatangiye mu Ukuboza 2024, nyuma yo gutorwa kwa Perezida Donald Trump wavuze ko ashaka kugabanya umubare w’abantu batari Abanyamerika bahatuye.

Amakuru yakomeza avuga ko abo bimukira bashobora koherezwa mu Rwanda. Ni mu gihe Minisitiri Nduhungirehe we avuga ko n’ubwo hari kuba ibiganiro ariko hatarigwa uburyo bizakorwa neza.

Custom comment form

Amakuru Aheruka