Mu rwego rwo gutegura ibirori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31, Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bagiye kumara amezi atatu bafatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bigamije kubazamurira imibereho myiza no kubateza imbere.
Ibi bikorwa bizatangira ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, bizajya bikorwa mu Gihugu hose, bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza Kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire ya Polisi y’u Rwanda.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ari kumwe n’Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col. Simon Kabera, ubwo bari mu Kiganiro Waramutse Rwanda kuri RBA, bavuze ko ibi bikorwa birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Ibindi bikorwa biteganyijwe birimo kubaka ibiraro, ibigo mbonezamikurire by’abana bato [ECD] ndetse no kuvura abaturage mu bice bitandukanye.
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col. Simon Kabera, yavuze ko ibikorwa biteganyijwe bizabera mu duce dutandukanye ariko hazibandwa cyane ku Turere twa Nyagatare, Rulindo, Nyamasheke na Nyaruguru.
Yagize ati “Aho hose tuzagenda dukora ibikorwa bitandukanye. Ibyifuzo biba ari byinshi ariko kugira ngo ubashe kubikemura bijyana n’amikoro uko agenda aboneka. Habaho guhitamo bijyanye n’aho byihutirwa gukemura ikibazo vuba vuba.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko inyungu yo gukorana kw’inzego z’umutekano n’abaturage ari ukugira ngo babashe kuburizamo umuntu waturuka ahandi agamije gusenya ibyagezweho, n’abaturage bakagira umutima wo kubirinda.
Ati “Tugomba no gufatanya kugira ngo tuburizemo umuntu uwo ari we wese ukeneye kuza kwangiza ibyo turimo gukora, ari ukubyiba, ari ukubisenya, ushaka kubitwika. […] Iyo dufatanyije kubikora birumvikana ko na bo bagira umutima wo kubirindana natwe.”
Yakomeje avuga ko mbere ibi bikorwa byajyaga bikorwa mu buryo butandukanye, iby’Ingabo ukwabyo (Army week) n’ibya Polisi ukwabyo (Police week) ariko guhera umwaka ushize hafashwe umwanzuro wo kubihuriza hamwe kuko byose bigendanye n’umutekano.
Yongeyeho ko ibikorwa by’inzego z’umutekano mu iterambere ry’abaturage muri uyu mwaka byahujwe no kwizihiza imyaka 25 y’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage.
Ati “Imwe mu nshingano Polisi yahawe yari uko igomba gukorana n’abaturage bagashira ubwoba, umuturage ntarebe umupolisi cyangwa inzego z’umutekano ngo azitinye nk’umufatanyabikorwa. Ibikorwa rero dukora ni bimwe mu bituma bumva ko turi abana babo, ababyeyi babo, turi ababo.”
Mu mwaka ushize, ibikorwa bihuza inzego z’umutekano n’abaturage mu iterambere ry’Igihugu byarangiye hubatswe inzu 31 z’abatishoboye. Hubatswe ibiraro 13 mu bice bitandukanye, ibigo mbonezamikurire 13, hakorwa n’ibindi bikorwa birimo koroza abaturage no gutanga amashanyarazi ku nzu zirenga 320. Mu buzima, abarenga ibihumbi 70 bahawe ubuvuzi bw’indwara z’amaso, iz’abana, iz’ababyeyi n’ibindi bitandukanye.
