sangiza abandi

Loni igiye guha u Rwanda inkunga ya miliyari 1,04$ azifashishwa mu iterambere ry’igihugu

sangiza abandi

Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (UN) basinye amasezerano y’ubufatanye, aho uyu muryango uzatanga inkunga ya miliyari 1,04$, agamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Bwana Yusuf Murangwa, n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Bwana Ozonnia Ojielo.

Amasezerano yashyizweho umukono ashingiye kuri gahunda ya kabiri y’Igihugu y’Iterambere rirambye izamara imyaka itanu (NST2 2024–2029) n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na UN mu guharanira kugera ku iterambere rirambye.

Impande zombi zizafatanya mu guteza imbere impinduka mu bukungu bushingiye ku kwihangira imirimo no guhanga udushya, kuzamura ubushobozi bw’abaturage, imiyoborere inoze n’izindi ngamba zirimo gushyira imbere uburinganire, kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri Murangwa yagaragaje ko aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’impande zombi, no gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere igihugu no kubaka ejo hazaza.

Ati” iyi gahunda nshya ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye bwacu n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda cy’ahazaza harangwa n’uburumbuke, kudaheza kandi harambye. Igaragaza kandi intego n’indangagaciro duhuriyeho, n’intego yacu yo kutagira uwo dusiga inyuma.”

UN izagenera u Rwanda inkunga ya miliyari 1.04 y’amadolari y’Amerika (USD 1.04B), azakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu, mu mishanga y’ubucuruzi bushamikiye ku iterambere, ndetse n’imikoranire n’inzego zitandukanye zirimo Leta, imiryango itari iya Leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bo ku rwego mpuzamahanga.

Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Bwana Ozonnia Ojielo, yavuze ko “Mu gihe Umuryango w’Abibumbye wizihiza imyaka 80, iyi Gahunda nshya ishimangira umuhigo wacu wo gukorera hamwe nka UN mu gushyigikira urugendo rw’impinduka u Rwanda rurimo.”

Itegurwa ry’uyu mushinga ryanyuze mu nzira y’ihuriro n’ubwumvikane bw’impande zitandukanye, harimo ibigo birenga 50 byo mu Rwanda, inzego za UN zitandukanye, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

Watekerejwe hashingiwe ku bibazo biriho muri iki gihe nk’imihindagurikire y’ibihe, umutekano mucye mu karere, ndetse n’imbogamizi mu micungire y’ingengo y’imari, ariko unagaragaza amahirwe ari mu Rwanda mu ikoranabuhanga, ubukungu butangiza ibidukikije, no guteza imbere urubyiruko.

Custom comment form

Amakuru Aheruka