Lt General Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, yitabye Imana, azize uburwayi.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda, rivuga ko yitabye Imana kuri iki cyumweru aguye mu Bitaro bya Gisirikare.
Itangazo rya RDF rivuga ko bifatanyije Kandi bihanganishije umuryango we.
Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umugabo wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bw’Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC.
Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.
Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n’Umuyobozi wa ‘special forces’.
Lt Gen Innocent Kabandana ubwo yari mu mirimo muri Mozambique, akaba yaragize uruhare mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, byari byarayogoje igihugu.





