sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yahembye abakobwa 123 bahize abandi mu myigire

sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame, yahembye abakobwa 123 bahize abandi mu byiciro bitandukanye by’amashuri, ndetse abashishikariza gukomeza kwihugura no kwaguka mu bumenyi bw’ubuzima busanzwe butari ubwo mu ishuri gusa. 

Abahembwe no abo mu byiciro bitandukanye aribyo amashuri abanza, ayisumbuye rusange (O’Level), ndetse n’icyiciro rusange cya kabiri (A’Level),

Ibi birori byabereye mu Intare Conference Arena, ku wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, byabaye umwanya wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yo guteza imbere uburezi bw’abakobwa “Inkubito z’Icyeza”, bwatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005.

Uyu mwaka hari abakobwa 471 batoranyijwe hirya no hino mu gihugu bazahabwa ibihembo, ariko 123 muri bo bahawe ibihembo ku rwego rw’igihugu. Abandi bazabihererwa mu bigo byabo by’amashuri.

Madamu Kagame yagaragaje ko imyaka 20 ishize itari isanzwe, kuko yatangiwemo imbuto zo kubaka ubushobozi, icyizere n’ubumenyi mu bakobwa, ubu zikaba zarabibye impinduka nziza mu mashuri, mu miryango ndetse no mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Ati “Ni imyaka 20 y’ubutwari, ubwenge n’imbaraga by’abakobwa batoranyijwe ku bushobozi n’ishyaka bafite ryo kugera ku ntsinzi. Bamwe mu banyuze muri uyu mushinga ubu ni abaganga, abarimu, abashinzwe umutekano n’abayobozi, kandi bose ni intangarugero.”

Madamu Kagame yibukije ko gutanga amahirwe ku rubyiruko bitagomba gusa no kubaha amahirwe yo mu ishuri, ahubwo hanakenewe kongeramo imyitwarire, ubuhanga mu gufata ibyemezo, gutekereza neza no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.

Ati” Iyo imyumvire n’imyitwarire iboneye bibuze, amahirwe ahari aba impfabusa. Abana bacu bagomba guhabwa ubushobozi bwo guhangana n’isi igenda ihinduka, bakaba abantu bazi gusobanura icyiza n’ikibi, bafite icyerekezo.”

Yakomeje asaba abakobwa kwitegura isabukuru y’imyaka 30, aho bazaba bamaze kuba abagore bafite ubushobozi, ubwenge n’indangagaciro, kandi bafite uruhare mu kubaka igihugu.

Yibukije ko igitekerezo cy’uyu mushinga cyavuye mu ntego y’igihugu yo gushyira imbere uburezi budaheza, bugenera amahirwe angana abana bose, yaba abakobwa cyangwa abahungu. Yavuze kandi ko n’abahungu bakeneye ubufasha, inama n’uburere bubafasha gukura bafite ubumenyi n’indangagaciro.

Yashishikarije abakobwa guhitamo amasomo ajyanye n’uko isoko ry’umurimo rihagaze, bakirinda gusa kwishimira amanota meza ariko badafite intego z’ahazaza.

Custom comment form

Amakuru Aheruka