sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yakiriye itsinda ry’Abanya-Turukiya, baganira ku mishinga yunguka

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2025, Madamu Jeannette Kagame yakiriye itsinda ry’Abanya-Turukiya bayobowe na Visi Perezida w’Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe Ubutwererane, Rahman Nurdun, baganira ku buryo bwo kubaka ubushobozi ku guhanga imirimo no guteza imbere urubyiruko.

Rahman Nurdun yari kumwe na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel, bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame ku biro bya Imbuto Foundation, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X.

Ubutumwa bugira buti “Madamu Jeannette Kagame yakiriye itsinda rivuye muri Turukiya riyobowe na Rahman Nurdun, Visi Perezida w’ikigo cya Turukiya gishinzwe Ubutwererane, ari kumwe na Aslan Alper Yüksel, Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, baganira ku kubaka ubushobozi ku guhanga imirimo, guteza imbere urubyiruko na guhanda z’ubuzima.”

U Rwanda na Turukiya ni ibihugu bisanganywe umubano mwiza uturuka ku mikoranire n’imigenderanire y’Abakuru b’Ibihugu, aho muri Mutarama Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri iki gihugu ndetse hashyirwa umukono ku maserezano mu nzego zinyuranye.

Kugeza ubu Turukiya iri mu bihugu byakira Abanyarwanda benshi bagiye gukomeza amasomo mu mashuri yisumbuye, ndetse bakaba bafashwa no kubona akazi nyuma yo kurangiza kwiga.

Ni igihugu kandi gitanga ubufasha ku Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo nk’umushinga mugari wo kuvugurura Stade Amahoro ndetse wanatanze imirimo ku mubare munini w’urubyiruko mu gihe cy’imyaka irenga ibiri.

Perezida Kagame muri urwo ruzindo yagaragaje ko Turukiya ifite ibigo byinshi bikorera mu Rwanda birimo n’iby’ubuzima, ndetse ashimangira ko igihugu kizakomeza gutanga ikaze kugira ngo ibihugu byombi bikorane kandi byigiraneho.

Custom comment form