Umukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeanette Kagame yasabye abawugize kurangwa n’ukuri no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024, Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro Ihuriro Rusanjye rya 17 ry’Umuryango Unit Club Intwararumuri yabereye muri Kigali Convection Center.
Iri huriro ryitabiriwe nabagera kuri 400 barimo abanyamuryango, abayobozi mu nzego zitandukanye, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abikorera, abayobozi b’amadini n’amatorero n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyamuryango ba Unity Club kurangwa no kuvugisha ukuri ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje, ndetse abasaba guhoza kw’isonga kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati” Tumaze kubona twese ko abaturage bizera umuyobozi uvugisha ukuri kandi ushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, natwe bikwiye kuturanga.”
Yakomeje agaragaza ko ibyagezweho mu Rwanda muri iyi myaka 30 byari inzozi ati “ Iyo umuntu atekereje iki Gihugu aho cyavuye, ukibuka iminsi ya mbere dutekereza Unity Club nta wari uzi ko byakunda nyamara twabigezeho ku kigero gishimishije.”
Yibukije Abanyarwanda ko bakwiye gukomeza kuzirikana ko Ubunyarwanda ari yo sano muzi yabo, ndetse asaba urubyiruko ko rwamenye akamaro ko kurinda amateka no kugarura abatannye.
Ati” Tuzi twese imitekerereze n’imikorere twumva mu bihugu duturanye ihembera ivangura n’amacakubiri. Ni iki tutabonye, ni irihe somo tutize ryatuma twirara? Ni ahanyu rero ho kubasangiza iyo mitekerereze myiza kuko ushobora gusanga hari abo bihinduye. Ntimuzacogore.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje amahame atatu yubakiyeho amahitamo y’Abanyarwanda.
Ati” U Rwanda rwahisemo ibintu bitatu, kuba umwe, gukorera hamwe no kubazwa inshingano no kureba kure ari nabyo bishimangira uburyo budasanzwe bwo gukora. Kubasha gukora neza inshingano twahawe ni indangagaciro y’ingenzi.”
Muri iri huriro hatanzwe kiganiro kigaruka ku mateka n’Imiyoborere y’Igihugu cyayobowe na Domitilla Mukantaganzwa, gitangwa n’abarimo Dr. Philbert Gakwenzire, Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Prof Buhigiro Jean Léonard ndetse’Umwarimu muri Kaminuza akaba n’Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr. Eric Ndushabandi.
Cyakurikiwe n’ikiganiro cyatanzwe n’urubyiruko kiyobowe na Delphine Umuhoza, haganirije abarimo Divin Uwayo, Samantha Teta na Ngabo Brave Olivier, bagaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu gukomeza kubaka u Rwanda rwifuzwa.

