Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yashishikarije urubyiruko n’abakiri bato guharanira kuba mu Rwanda ruzima bubakiye ku burere bahawe n’Igihugu kidaheza.
Ni ubutumwa yageneye Abanyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, mu kwifatanya na bo muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri ubwo butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X, Madamu Jeannette, yavuze ko #Kwibuka31 ari “intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.’’
Yakomeje ati “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana iteka kwirenga kwanyu no guharanira kubaho. N’ubwo dukomeje gusobanura ukuri kw’amateka yacu, nyuma y’imyaka 31, Abanyarwanda twese ntiducika intege.’’
Madamu Jeannette Kagame yasabye abakuriye mu Rwanda kuzirikana amahirwe Igihugu cyabahaye na bo bakacyitura mu gusigasira ibyo cyagezeho.
Ati “Ku bato babyirukiye mu Rwanda rurera rugakuza, kuzirikana aya mateka bidufashe gukomeza kubaka u Rwanda ruzima rutazima.”
Urubyiruko ruri mu byiciro bishishikarizwa kugira uruhare mu guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazasubira ukundi. Rusabwa guhangana n’abahakana ndetse bagapfobya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni.
Ibarura rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryo mu 2000 ryamaze imyaka ibiri (2000-2002) ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu mezi atatu kuva muri Mata 1994 kugera muri Nyakanga uwo mwaka.
Raporo y’iri barura yatangajwe mu 2004 mu gihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi, igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatangiye ku wa 7 Mata, bikazamara iminsi 100.
Urubyiruko ruhora rusabwa gushishikariza gusobanukirwa amateka y’Igihugu, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwiga indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, byarufasha kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo rugashyira imbaraga mu gutanga umusanzu warwo mu iterambere ry’Igihugu.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko kuba Abanyarwanda benshi bari munsi y’imyaka 30 bagize 65.3% n’abari munsi y’imyaka 40 bagize 70%, byatumye ishyiraho gahunda yise “Rubyiruko Menya Amateka yawe” ifasha abato gusobanukirwa aho Igihugu cyavuye n’icyerekezo cyacyo.
Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari biganjemo urubyiruko ndetse ni na rwo ruhanzwe amaso mu guharanira ko ayo mateka atazasubira ukundi ahubwo ab’ubu bayigiraho bakarushaho kwitandukanya n’ikibi.