sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yibukije abagore kuba ba “Mutima w’u Rwanda”

sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yifurije abagore Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ashima uruhare bafite mu buzima bw’Umuryango Nyarwanda n’Igihugu muri rusange.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Werurwe 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter].

Yagize ati “Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, ndashimira by’umwihariko Abanyarwandakazi mwese mudahwema kugaragaza ubudaheranwa, ubupfura, kwihesha agaciro no gukunda Igihugu, kuko nzi neza ubwitange ndetse n’uruhare rwanyu mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.’’

Yabibukije gukomeza kuzirikana ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kuba ku isonga mu kugena ahazaza h’u Rwanda.

Yakomeje ati “Intego yacu ikomeze kuba iyo gukomera ku bumwe bwacu no kuba ba mutima w’urugo! By’umwihariko tube Mutima w’u Rwanda. Dukomeze rero kuba umusemburo w’impinduka nziza Igihugu cyacu cyiyemeje.”

Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi no kuzirikana ibikorwa by’indashyikirwa abagore bakomeje kugeza ku Rwanda byabereye hirya no hino mu Gihugu.

Ku rwego rw’Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihirijwe mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro”.

Mu bihe bitandukanye, Madamu Jeannette Kagame akunze kumvikana ashimangira ko iterambere rirambye rigerwaho ari uko abagore n’abagabo batanze uruhare rungana mu bukungu n’iterambere ndetse ko ubushake bwo kuzamura uruhare rw’umugore mu nzego zinyuranye byateje imbere Igihugu.

Custom comment form

Amakuru Aheruka