sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’urubyiruko 2000 mu ihuriro nk’Igihango cy’Urungano

sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 2000 n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Ni ihuriro riri kubera mu Intare Conference Arena, i Rusororo, mu Karere ka Gasabo. Urubyiruko rwitabiriye ni uruhagarariye urundi mu turere twose tw’Igihugu n’abahagarariye ibyiciro byihariye by’urubyiruko birimo umutekano n’ibindi bitandukanye. 

Ihuriro nk’Igihango cy’Urungano ryahujwe n’igikorwa cyo Kwibuka. Hari butangirwemo ibiganiro bigaruka ku mateka y’Igihugu no gusobanurira urubyiruko, umukoro rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda. 

Ibi biganiro kandi biribanda ku gusigasira ibyagezweho, kuganira ku mahitamo y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu myaka iri imbere yarwo.

Muri iri huriro hari bubere igikorwa cyo Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri huriro ngarukamwaka ritegurwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko, Umuryango Unity Club na Imbuto Foundation, hagamijwe gusobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda ndetse no kubibutsa uruhare rwabo mu gusigasira ibyagezweho.

Custom comment form

Amakuru Aheruka