sangiza abandi

Madamu Monica Geingos yagaragaje urubyiruko rwa Kepler nk’amizero y’ibisubizo by’iterambere rya Afurika

sangiza abandi

Madamu Monica Geingos, wabaye umugore wa Nyakwigendera Hage Geingob wayoboye Namibia, yakiriwe muri Kaminuza ya Kepler nk’Umuyobozi Mukuru wayo [Chancellor], anagaragaza ko urubyiruko ruyigamo ruri mu batanga ibisubizo by’iterambere muri Afurika.

Madamu Geingos yakiriwe muri Kepler kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Mata 2025, mu muhango witabiriwe n’abayobozi n’abanyacyubahiro batandukanye bafite aho bahuriye n’uburezi.

Mu ijambo yageneye abanyeshuri biga muri Kepler, Madamu Geingos yavuze ko bazafatanya mu guteza imbere uburezi butanga impinduka ku Mugabane wa Afurika, ndetse ko urubyiruko rwo muri iyi Kaminuza ruri muri bamwe mu batanga ibisubizo bikomeye by’iterambere muri Afurika.

Madamu Geingos usanzwe uri mu baharanira guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko ku Mugabane wa Afurika, yakiriwe muri Kepler nyuma y’uko ku wa Kabiri yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Ni ikiganiro cyari kigamije kureba uko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yafatanya n’Ikigo kigamije guteza imbere Urubyiruko mu bijyanye n’imiyoborere muri Namibia, abereye Umuyobozi mu kongerera urubyiruko ubumenyi mu by’imiyoborere.

Geingos One Economy Foundation, afite impamyabumenyi mu bijyanye n’Amatego ndetse n’uburambe mu bikorwa byo guteza imbere ubushobozi mu rubyiruko.

One Economy Foundation (OEF) kandi iteganya gufungura mu Rwanda Ikigo cyiswe ‘Leadership Lab Yetu’, muri gahunda igamije guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere mu bisekuruza bizaza bya Afurika, binyuze mu gukorera hamwe no kungurana ibitekerezo.

Custom comment form