Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yaganiriye na Gen Dagvin R.M. Anderson uyobora Ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM).
Aba bombi baganiriye ku mubano uhuriweho n’impande zombi mu bya gisirikare n’aho warushaho kwagurirwa.
Ni ibiganiro byabaye nyuma y’ihererekanyabubasha hagati ya Gen Dagvin na Gen Michael E. Langley yasimbuye.
AFRICOM ikorana n’ibihugu 53 bya Afurika mu birimo gutanga imyitozo ya gisirikare no kurwanya iterabwoba.
Ingabo za Amerika n’u Rwanda zifitanye umubano mu bya gisirikare, harimo imyitozo ihuriweho, ubufasha mu bijyanye n’umutekano, ndetse no guhanahana amakuru.
U Rwanda rwagiye rwohereza ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Afurika no mu bindi bihugu, kandi Amerika yagiye ishyigikira uwo muryango mu bijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.









