Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Komite ishinzwe kugenzura Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA Ethics Committee).
Martin Ngoga yatowe ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, mu matora yahuriranye n’Inteko Rusange ya 75 ya FIFA yabereye mu Mujyi wa Asuncion muri Paraguay.
Mu Banyarwanda bitabiriye Inteko Rusange harimo Martin Ngoga; Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse; Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe “Camarade” na Visi Perezida wa Kabiri wa FEWAFA ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard.
Ngoga yari asanzwe ayobora iyi komite kuva mu 2021 ubwo yatorerwaga bwa mbere muri Kongere ya 71 ya FIFA.
Izina rya Ngoga risanzwe rizwi mu bikorwa bitandukanye bya politiki. Yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’intumwa idasanzwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, bimugira umwe mu bafite uburambe mu by’amategeko n’ubutabera.
Inshingano za Ngoga muri Komite y’Imyitwarire ya FIFA ni ugukurikirana imyitwarire y’abayobozi, abakinnyi, n’abandi bose bagira aho bahurira na ruhago ku rwego mpuzamahanga.
FIFA Ethics Committee ubundi igizwe n’abahanga mu by’amategeko n’ubutabera bo hirya no hino ku Isi, ikagira inshingano zo kurwanya ruswa, gucunga ko amahame y’ubunyangamugayo yubahirizwa ndetse no guhana ababirengaho.