Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika, Massad Boulos n’itsinda ryamuherekeje mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Massad Boulos n’itsinda bari kumwe basuye Urwibutso rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zisaga ibihumbi 250 ziharuhukiye.
Batambagijwe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, basobanurira uko umugambo wa Jenoside yakorewe Abatutsi, wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa.
Bashimye ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’uko bashoboye kwishakamo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Massad Boulos ari mu Rwanda, aho ku wa Kabiri yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame, kigaruka ku mikoranire irambye yageza ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’imishinga yo kwagura ishoramari hagati y’ibihugu byombi ndetse n’Akarere muri rusange.
Ni uruzinduko yagiriye mu Rwanda avuye muri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi ndetse no muri Kenya aho yaganiriye na Perezida w’iki gihugu akaba n’Umuyobozi wa EAC, William Ruto.
Massad Boulos by’umwihariko woherejwe nk’intumwa ya Perezida Trump, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Rwanda ko yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje kandi ko Perezida Trump ashyigikiye ko haboneka amahoro mu Karere, ndetse ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yasanze na we abyumva ko bikwiye kugenda muri iyo nzira y’amahoro.


