Hakizimana Innocent wamenyekanye nka Master Fire, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurishinga, nyuma yo kurangiza kaminuza yize imyaka 18.
Uyu muhanzi yasezeranye imbere y’amategeko ku wa kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, mu muhango wabereye mu Karere ka Ruhango .
Master Fire yatangaje ko yishimira intambwe agenda atera mu buzima nyuma yo guhura n’ibizazane bitandukanye .
Ati “ Kubaho nta mukunzi burya birababaza. Iyo ufite umuntu muhuza ibitekerezo burya n’iterambere riraza umuntu akagira n’uwo muryango.”
Master Fire yakomeje avuga ko nubwo yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we, bazatangira kubana nyuma yo kumusaba no kumukwa bakanasezerana imbere y’Imana.
Master Fire yavuze ko ari gushaka amafaranga kugira ngo akore indi mihango ariko ko yishimira ko nyuma y’imyaka myinshi ari mu ishuri, ubu yamenyereye ubuzima busanzwe aho asigaye yubakisha akanabifatanya no gukora umuziki.
Ati “Ubu ndi guhiga akazi keza nyuma y’imyaka myinshi ndi mu ishuri, nkatunga umugore Imana yamfasha nkanabyara kandi nkanakora umuziki kuko burya umuziki wo ntiwawuvamo ngo bikunde.”
Master Fire w’imyaka 41 yatangiye Kaminuza bwa mbere mu 2006 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (UNR), mu 2007 yinjira mu buhanzi, aranakundwa mu njyana ya Hip Hop.
Mu 2008, uyu muraperi yitwaye nabi bituma ahanishwa kumara imyaka ibiri atiga muri Kaminuza. Yasubiye kwiga i Butare mu 2011.
Yaje kujyanwa i Iwawa nabwo bivugwa ko ari ukubera ikibazo cy’imyitwarire, avuyeyo asanga yarirukanwe muri Kaminuza.
Mu 2017 yahise ajya kwiga muri UTAB ibarizwa mu Karere ka Gicumbi, yigayo ibijyanye n’ingufu zisubira. Mu 2021 nibwo yari gusoza Kaminuza nk’umwe mu banyeshuri bari bamaze imyaka ine bayigamo, gusa byaje kwanga biturutse ku myenda yasanzwe afite, bimusaba kujya gushaka ibyangombwa kugira ngo FARG imwishyurire.
Mu 2022 imaze kumwishyurira binyuze muri MINUBUMWE, yasanze hari amasomo atari yarangije neza abanza kuyiga, bituma ashyirwa ku rutonde rw’abasoza kaminuza mu 2023.
Master Fire avuga ko yicuza bumwe mu buzima yagiye anyuramo bwatumye asubira inyuma cyane mu iterambere rye, gusa ubu agiye gukoresha imbaraga ze mu kwiteza imbere, no kuba intangarugero mu bandi.






