Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Werurwe 2025 iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje iteka rya Minisitiri ryerekana ibishingirwaho kugirango umwana ahabwe ubukure.
Ingingo ya 104 mu itegeko rigenga umuryango yemeza ko umuntu ufite imyaka y’ubukure aba afite imyaka 18 y’amavuko, akaba yemerewe cyangwa afite ubushobozi bwo gukora icyo ashaka uretse aho amategeko abiteganya ukundi.
Ingingo ya 106 yemeza ko hari igihe hafatwa icyemezo cy’uko uwari umwana afatwa nk’umuntu mukuru ufite ubushobozi, ariko bigakorwa hari impamvu zifite ishingiro.
Ibi nibyo inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje, impamvu zigenderwaho usaba agomba kuba afite kugirango ahabwa ubukure.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu itangazo yashyize kuri X igaragaza ko umwana ushaka guhabwa ubukure aba afite imyaka 16 y’amavuko.
Rivuga kandi ko uwo mwana agomba kuba afitanye amakimbirane ahoraho n’ufite
inshingano zo kumurera, akaba afite akazi, cyangwa ubundi bushakashatsi cyangwa ubumenyi bukenewe.
Ikindi umwana waka ubukure ashobora kuba ari imfubyi ku babyeyi bombi cyangwa abamurera barambuwe ububasha bwo kumurera, icyo gihe ashobora kwisabira ubukure.
Ubu busabe bushyikirizwa umwanditsi w’irangamimerere waho umwana atuye, bugasuzumwa basanga impamvu busabwa zifatika bugatangwa n’umwanditsi w’irangamimerere, bugashyirwa no mu nyandiko y’ivuka.