Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejewe mu mahanga byinjije amadovise agera kuri miliyoni 839.2 z’amadorari ya Amerika, ubuhinzi butanga akazi ku baturage bagera kuri 69.1% bituma bugira uruhare rungana na 27% ku musaruro mbumbe wose w’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Ibi ni ibikubiye muri raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023 – 2024, yashyizwe hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2024. Iyi raporo igaragaza ko Icyayi cyinjije miliyoni 144,88, Ikawa yinjiza miliyoni 78.71, ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubowrozi byoherezwa mu mahanga byinjiza miliyoni 562,43 mu gihe Ibireti byinjije miliyoni 8,06 by’amadorari ya Amerika.
Uruhare rw’Ubuhinzi ku musaruro mbumbe w’u Rwanda mu 2024 ruri kuri 27%, rukaba rwarazamutse ku kigero cya 2%.
MINAGRI igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, ubuhinzi n’ubworozi bwatanze akazi ku baturage babarirwa ku kigero cya 69.1%.
Muri iyi Raporo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe agaragaza ko zimwe mu mbogamizi zabayemo zirimo ihindagurika ry’ibihe, amasoko adahagije no kwangirika k’ubutaka.
Intego MINAGRI ifite harimo gukomeza gukorana n’abahinzi n’aborozi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gukomeza kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda hagamijwe kwihaza mu biribwa no kugera ku ndyo yuzuye, bigize gahunda y’imyaka itanu ya Minisiteri y’Ubuhinzi yo guteza imbere ubuhinzi (PSTA4).
Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byagezweho muri 2023/2024
Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi igaragaza ko muri uyu mwaka ushize hubatswe amaterasi y’indinganire kuri hegitare 142,3. Hatanzwe inka ibihumbi 16,372 muri gahunda ya Girinka, bituma izatanzwe zose zingana n’ibihumbi 467, 984.
Amatungo magufi yatanzwe ku miryango itishoboye ni ingurube hatanzwe ibihumbi 3,353, n’inkoko ibihumbi 94,643.
Iyi raporo igaragaza ko ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo buri ku kigero cya 6%. Ibihingwa byishingiwe biri kuri hegitare 33, 628,68, naho amatungo yishingiwe ni 51,231.
Iyi mibare iri hasi cyane ugereranyijwe n’ibikwiye kuba byishingirwa mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Ku bikomoka ku bworozi, umusaruro w’amata wageze kuri toni 1,092,430 ariko uwabashije kugera ku makusanyirizo ungana na litiro 83,925,633. Inyama z’inka zageze kuri toni 207,097, umusaruro w’amafi ungana na toni 48,133, amagi ni toni 20,211 naho ubuki bukaba toni 7,621.
Mu mwaka wa 2023/2024, ubutaka buhingwaho bwiyongereye ku kigero cya 47%, ibi byatumye ingo zihagije mu birirwa zigera ku kigero cya 79%.