sangiza abandi

Kigali2025: Abarenga miliyoni barebye isozwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare

sangiza abandi

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku Magare ku Isi, UCI, David Lappartient, yashimiye Abanyarwanda bagaragarije urukundo iri rushanwa rimaze icyumweru ribera mu Mujyi wa Kigali.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo hashyizwe akadomo kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwand. Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 125, yabereye ku Mugabane wa Afurika.

Rurangiranwa mu gusiganwa ku magare, Umunya-Slovenia Tadej Pogačar ni we wegukanye Umudali wa Zahabu, ahigitse Umubiligi Remco Evenopoel waje ku mwanya wa kabiri n’umunya-Ireland, Ben Healy wasoreje ku wa gatatu.

David Lappartient yashimiye Abanyarwanda beretse urukundo abasiganwa n’urugwiro babakiranye mu gihe bamaze mu Gihugu.

Yagize ati “Byari irushanwa ry’Isi ryiza cyane ribereye hano muri Afurika. Mwarakoze cyane mwebwe mwadushyigikiye. Twabonye isiganwa ryiza cyane muri iki cyumweru, noneho kuri uyu munsi byari bidasanzwe. Mwari abafana miliyoni mu mihanda uyu munsi, mwari beza, mwarakoze cyane.”

Tadej Pogačar wagaragarijwe urukundo rudasanzwe by’umwihariko kuri uyu munsi wa nyuma w’isiganwa, yavuze ko yishimiye uburyo yashyigikiwe n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Byari ibintu bidasanzwe, twarashyigikiwe cyane, twagize ikiruhuko cyiza, twagize umunsi mwiza, twagize icyumweru cyiza. Twabonye byinshi byiza, narishimye cyane gushyigikirwa bikomeye.”

Remco Evanopoel uvuye i Kigali atahanye imidali ibiri irimo uwa Zahabu yegukanye mu bagabo basiganwa n’igihe n’umudali wa Feza mu gusiganwa mu muhanda mu bagabo, yashimiye u Rwanda uburyo rwateguye Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ati “Nishimiye iminsi 10 namaze hano, twagize kwitoza kwiza, ibintu byose byagenze neza, ibintu byose byari biteguye neza, haba mu bijyanye n’imodoka no ku bakozi bose. Twagize ibihe byiza kandi nishimiye kuba narafashe icyemezo cyo kwitabira amarushanwa yombi yabereye hano.”

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu myaka 125 imaze iba. Biteganyijwe ko iy’umwaka utaha izabera mu Mujyi wa Montréal muri Canada.

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]