Kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arageza kugeza ubutumwa ku kanama k’Umutekano ka Loni, bugendanye n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku rubuga rwa X yatangaje ko iki kiganiro kiraba kuri uyu wa kane, tariki ya 27 Werurwe 2025, ku isaha ya saa kumi mu Rwanda.
Muri iki kiganiro Minisitiri Nduhungirehe, arageza ubutumwa ku Kanama k’Umutekano ka Loni, ku bigendanye n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse n’uruhare rwa MONUSCO mu kugikemura.
Ni ikiganiro cya mbere, Minisitiri Amb. Nduhungirehe agiye kugeza ku kanama ka Loni, nyuma y’uko Ambasaderi Rwamucyo Ernest, wari uhagarariye u Rwanda muri Loni, i New York, asoje inshingano ze ku wa 25 Werurwe 2025.
Kuva mu ntangiriro za 2025, mu Burasirazuba bwa RDC hari umutekano muke waturutse ku mirwano hagati y’ihuriro ry’igisirakare cya Congo, FRDC n’umutwe wa M23, gusa Leta ya Congo yagiye ishinga kenshi u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y’iyi mirwano, irushinja gufasha umutwe wa M23, ibi u Rwanda ruhakanira kure.
U Rwanda ruvuga ko imirwano mu Burasirazuba bwa RDC imaze igihe kinini ndetse yagizwemo uruhare na Leta ya Congo yanananiwe guhuza abaturage b’icyo gihugu, ahubwo igahitamo kubarwanya no kugereka ibibazo byayo ku bindi bihugu.
U Rwanda kandi rwagaragaje kenshi ikibazo cy’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ukorana n’igisirikare cya Congo mu kurwanya Abatutsi b’Abanye-Congo, ndetse wagiye ugerageza kenshi gutera u Rwanda.
Ibi bigendana no kuba Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame anenga cyane MONUSCO imaze imyaka 24 mu Burasirazuba bwa RDC, aho yari yaroherejwe kurwanya FDLR, ariko uyu munsi ikaba ifatanya nayo kurwanya M23.
Ku rundi ruhande ariko ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC birakomeje, aho Perezida w’u Rwanda Kagame aherutse guhura na mugenzi wa RDC, Felix Tshisekedi mu biganiro byari byateguwe na Emir wa Qatar mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’Uburasirazuba.