Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano w’Akarere.
Minisitiri Nduhungirehe uri mu ruzinduko muri Qatar yakiriwe na mugenzi wo muri iki gihugu ku Cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025, mu Murwa Mukuru wa Doha.
Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku kongerera imbaraga umubano hagati y’ibihugu byombi no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano muke mu Karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri ibyo biganiro, impande zombi zagarutse ku ngamba zo gukomeza gushyigikira amahoro n’umutekano mu Karere, harimo no gukemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC.
Aba bayobozi bikije ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, arimo ayagizwemo uruhare n’ibiganiro byahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi muri Qatar, n’ayashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga imbere y’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio i Washington.
Muri ayo masezerano, u Rwanda na RDC byemeranyije amahame y’ibanze yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, nyuma yaho batanga ibyifuzo by’ibyagenderwaho muri aya masezerano y’amahoro.
Icyo gihe, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda, RDC na Amerika bihuriye ku ntego yo kugera ku masezerano y’amahoro vuba cyane, ariko ko bidasaba inzira y’ubusamo, ahubwo ko hakenewe imbaraga mu kubigeraho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Qatar kandi yagiye ifasha mu biganiro hagati ya Leta ya RDC n’abarwanyi ba M23, aho muri Mata 2025, impande zombi zemeye guhagarika imirwano mu gihe hashyizwe imbaraga mu biganiro bigamije kugera ku mahoro.
Qatar ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gushakira amahoro Akarere ku bufatanye bw’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kugera byihuse ku bisubizo by’umutekano wifuzwa.
