sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje uburyarya bw’u Bubiligi ku bibazo bya RDC

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Bubiligi ataribwo bubeshejeho Umunyarwanda, ndetse ahamyako nta rukundo bufitiye Abanyarwanda, kuko butakabaye bushyira igitutu ku baterankunga b’u Rwanda ngo basese amasezerano y’iterambere bafitanye n’u Rwanda.

Ni amagambo Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, agaragaza uburyarya bw’u Bubiligi nyuma y’uko buhisemo kubogamira ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko ruhagaritse amasezerano y’imikoranire mu bikorwa by’iterambere n’u Bubiligi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Maxime Prevot, yavuze ko igihugu cye cyateganyaga kuvugurura ubufatanye bwacyo n’u Rwanda kubera umwuka mubi uri mu Karere, ariko “mu buryo busigasira inyungu z’Abanyarwanda”.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko iki gihugu cyirengagije nkana impamvu itera umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse cyakomeje kureberera imikoranire iri hagati ya RDC n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ndetse n’umugambi mubisha wo gutera u Rwanda, Perezida Tshisekedi adahwema gusubiramo.

Ati” Igihe Perezida Félix Tshisekedi yashyigikiraga akanatanga intwaro ku bajenosideri ba FDLR, akabinjiza mu ngabo ze, Ububiligi bwarabibonye ariko ntacyo bwabikozeho. Igihe Perezida Tshisekedi yatangazaga ku mugaragaro inshuro nyinshi asezeranya guhirika guverinoma y’u Rwanda no kurasa i Kigali atahakojeje ibirenge, u Bubiligi bwarabyumvaga neza cyane ariko bukomeza guceceka.”

Akomeza agaragaza ko Perezida Tshisekedi yakoresheje ama miliyari y’amadorari mu kugura intwaro kirimbuzi n’indege z’intambara, ndetse akorana n’imitwe yitwaje intwaro, abacancuro, ingabo z’u Burundi, iza SADC, Abacancuro n’abandi, agambiriye gushyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi b’Abanye-Congo batotezwa bazira uko bavutse.

Yongeraho ko FARDC n’iyi mitwe y’iterabwoba bica ku manywa y’ihangu Abanye-congo b’Abatutsi batuye muri Kivu y’Amajyaruguru, bakica Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo n’Abahema batuye Ituri, ndetse ibi byose u Bubiligi bubizi ariko buterera agati mu ryinnyo.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe agaragaza ko nyuma y’ibi byose kuba u Bubiligi buvuga ko buteganya kuvugurura ubufatanye bufitanye n’u Rwanda “‘mu buryo busigasira inyungu z’Abanyarwanda’ bitari muri Politiki ya Gikoroni gusa ahubwo ari n’uburyarya”

Yagaragaje ko u Bubiligi atari bwo bubeshejeho Umunyarwanda ahubwo atunzwe n’igihugu cye, ndetse yongeraho ko iyo iki gihugu kiba gifitiye urukundo Abanyarwanda kitakaba kigira uruhare mu gusenya ibikorwa by’iterambere bigenewe abo Banyarwanda.

Ati” Icya mbere, ntabwo Ubwami bw’u Bubiligi ari bwo bwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, ahubwo bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda gusa. Icya kabiri, iyaba u Bubiligi ‘bwakoreraga mu nyungu z’Abanyarwanda’, ntabwo bwakabaye buzenguruka Isi, bwotsa igitutu abafatanyabikorwa bacu bose kugira ngo bahagarike ubufatanye mu bikorwa by’iterambere biteganyirizwa abo Banyarwanda.”

Yasoje agira ati” U Rwanda n’Amateka bizi neza uburyo Ubwami bw’u Bubiligi busanzwe bwitwara iyo bigeze ku kurwanirira abaturage b’u Rwanda.” asoza agira ati “Ndekeye aha ikibazo cyanjye”

U Bubiligi ni igihugu cyakolonije u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko bwasize umurage mubi aho bageze hose wo kubiba amacakubiri no gukuza irondabwoko mu bantu, ndetse bukaba ariyo ntandaro ikomeye y’ibibazo by’amako bikigaragara mu Karere, biteza intambara zurudaca.

Custom comment form