Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yongeye gushimangira ko u Rwanda rutigeze rufata umujyi n’umwe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Ni amagambo yasubije ibitangazamakuru byo mu mujyi wa Antalya muri Turukiya, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya dipolomasi.
Ubwo yarasabwe kugira icyo asubiza abashinja u Rwanda kuba inyuma ya M23.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rumaze imyaka 31 rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara abayikoze bari mu mashyamba ya Congo bagitekereza gutera no guhungabanya umutekano warwo.
Ati” Abagize uruhare muri Jenoside (FDLR) bafashijwe ndetse bahabwa ubushobozi na Guverinoma ya Congo, kugeza uyu munsi turacyabona uwo mutwe wa FDLR.”
Yakomeje avuga ko uyu mutwe wa FDLR wagiye ugerageza gutera u Rwanda mu bihe bitandukanye, byatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z’ubwirinzi.
Ati” Guhera mu 2018, twatewe ibitero birenze 20 ku butaka bwacu. None twashyizeho ingamba z’ubwirinzi zo kwirinda ibyo bitero”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko hariho ukwitiranya ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho n’ibikorwa by’umutwe wa M23.
Ati” Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo barwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bafite inkomoko y’amateka mu Rwanda. M23 yafashe ibice birimo Goma na Bukavu n’ibindi, ntabwo ari u Rwanda rwabifashe.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari ibiganiro by’ashyizweho bigamije gushakira amahoro Akarere k’Uburasirazuba, birimo n’ibyahuje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Perezida Felix Tshisekedi, i Doha muri Qatar.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rudaterwa ubwoba n’ibihano amahanga agenda arufatira, kuko rurajwe ishinga no kurinda umutekano w’igihugu n’abagituye kuko rutifuza gusubira mu bihe nk’ibyo rwanyuzemo mu 1994.
Abajijwe niba Turkey yagira uruhare mu biganiro by’amahoro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko uruhare rwayo mu gushyigikira ibiganiro byashyizweho byo kugarura amahoro ari ingenzi.