sangiza abandi

Minisitiri Dr Bagabe asanga abahinzi badakwiye gutegera abandi amaboko

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Bagabe, yatangaje ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ritagerwaho mu buryo burambye hatagize igikorwa ngo abahinzi babe ku isonga, kandi bafatwe nk’abafatanyabikorwa aho kuba abahora bagenerwa inkunga.

Ni ibyo yagarutseho mu nama mpuzamahanga ya kabiri y’Ikoranabuhanga mu Buhinzi (ACAT 2025), iri kubera i Kigali, guhera kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Kamena kugeza 12 Kamena 2025.

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 700 barimo abayobozi, abashakashatsi, abashoramari, abahinzi bato n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga. Harimo na Dr. Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria, n’abandi bayobozi bo mu nzego mpuzamahanga.

ACAT 2025 (African Conference on Agricultural Technologies) ni inama ngarukamwaka yateguwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Guteza Imbere Ikoranabuhanga mu Buhinzi (AATF), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Minisitiri w’Ubuhinzi Dr. Mark Bagabe yashimangiye ko abahinzi, cyane cyane abahinzi bato, abagore n’urubyiruko, bagomba gushyirwa ku isonga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Ati “Abahinzi si abategereje guhabwa gusa, ahubwo ni abagena impinduka mu buhinzi. Tugomba kubaha ubumenyi, ibikoresho n’amahirwe bibafasha gufata ibyemezo byiza no guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.”

Yongeyeho ko iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika rizashingira ku bushobozi n’uruhare rw’umuhinzi nyir’ubutaka, bikajyana n’ikoranabuhanga rihendutse, ryoroshye gukoresha kandi ryubakiye ku mibereho asanganywe.

Dr. Canisius Kana, Umuyobozi Mukuru wa AATF, yavuze ko ACAT yatangiye kugira ngo izamure ijwi ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bikenerwa n’abahinzi.

Ati “Mu myaka ibiri ishize, twatangiriye ACAT i Nairobi ku gitekerezo cyoroheje cyo guteza imbere ibiganiro kuri siyansi n’ikoranabuhanga mu buhinzi. Ubu turi kubona umusaruro: ikoranabuhanga rihabwa abahinzi, rifite icyo ribamarira.”

Yatanze urugero rw’ikoranabuhanga rya Zipline Rwanda, yerekana uko utudege duto (Drones) zifashishwa mu gutera imiti ku buso bunini mu gihe gito, mu gutanga intanga z’ingurube n’inka, n’inkingo z’amatungo.

Prosper Uruvugundi, ushinzwe ubucuruzi muri Zipline avuga ko iki gikorwa cyakorwaga umunsi wose kuri ubu gikorwa mu masaha minota mike, ati” Ikintu cyatwaraga umunsi wose, drone igikora mu minota 45. Ni impinduka ifatika ku bahinzi.”

Dr. Kana yasoje agaragaza ko ubuhinzi ari urufunguzo rw’iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, kandi ko igihe kigeze ngo abahinzi ba Afurika bahabwe urubuga, ibikoresho n’amahirwe yo kuba imbere mu itera imbere ry’ubuhinzi bugezweho, burambye kandi bushyigikira imibereho y’abaturage bo mu cyaro.

Dr. Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria yitabiriye ACAT 2025
Dr. Goodluck Jonathan ari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Bagabe
Umuyobozi wa AATF, Dr Canisius Kanangire yitabiriye ACAT 2025
Custom comment form

Amakuru Aheruka