Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), ku bufatanye mu kongerera u Rwanda ubushobozi bwo gushora Imari mu buhinzi.
Iyi Nama yabereye i Roma, ku cyicaro cya FAO, ku wa gatandatu, tariki ya 28 Kamena 2025, igamije gushimangira ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FAO mu gukomeza kubaka ubuhinzi bufite agaciro ku isoko ndetse bushingiye ku guhanga udushya n’ikoranabuhanga.
Abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye mu kongerera u Rwanda ubushobozi bwo gushora imari mu buhinzi no guteza imbere ingamba zo gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo guhindura ubuhinzi ya PSTA5.
FAO ikorana na Minisiteri y’Ubuhinzi y’u Rwanda mu bikorwa birimo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, kongera umusaruro, no kubungabunga ibidukikije, muri rusange ni ukuvugurura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga.
Hari gahunda nyinshi zihuriweho na FAO na MINAGRI, zirimo kwagura ubuhinzi bwa kijyambere, guteza imbere ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi, gufatanya mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kongerera ubumenyi mu bahinzi.
Ibi bikorwa bigendanye na gahunda y’igihugu y’ishoramari mu buhinzi bugezweho bwihanganira ihindagurika ry’ikirere, PSTA5, binyuze mu gukoresha imashini zihinga, zuhira, ikoreshwa ry’imbuto nziza, imiti n’amafumbire bizegerezwa abahinzi.






