Minisitiri w’u Budage ushinzwe ikoranabuhanga n’ubwikorezi, Dr Volker Wissing yatangaje ko yagize amahirwe yo gusura u Rwanda inshuro nyinshi, ndetse yemeza ko ari igihugu gitera imbere, gifite ibikorwaremezo byiza kandi cyishimirwa na ba mukerarugendo bagisura.
Nibyo Minisitiri Wissing yagarutseho ku wa gatatu, tariki ya 5 Werurwe, ubwo yari yasuye ahamurikirwa ibikorwa bya ‘Visit Rwanda’, mu imurikagurishwa Mpuzamahanga ry’ubukerarugendo rya ‘Internationale Tourismusborse Berlin’ riri kubera i Berlin mu Budage, kuva 4-6 Werurwe 2025.
Minisitiri Wissing wasuye ahamurikirwa ubukerarugendo bw’u Rwanda yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irène Murerwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, ashima uko u Rwanda ruri kumurikwa, ndetse avuga ko ari igihugu yasuye kenshi yishimira iterambere kimaze kugeraho.
Ati” Nagize amahirwe yo kuza mu Rwanda inshuro nyinshi, kandi buri gihe byabaga ari ukubona ibyiza bishya n’abantu beza. Ni igihugu giteye imbere, gifite ibikorwaremezo byiza ndetse n’ubukungu buteye imbere, kandi ni igihugu kibereye abakerarugendo rwose.”
Iri imurikagurishwa rifatwa nk’irikomeye ku Isi, ryitabiriwe n’abamurika barenga ibihumbi bitanu baturutse mu bihugu 190, n’abaryitabiriye bagera ku 100,000 barimo abacuruzi 24,000. Ibigo byo mu Rwanda byitabiriye ni 14 bikora ubukerarugendo, bihagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo, RDB.
Ni ku nshuro ya 25 u Rwanda rwitabiriye iri murikagurishwa, aho ibigo bikora ubukerarugendo mu Rwanda bihura n’abifuza gusura u Rwanda, bakagaragarizwa umwihariko w’u Rwanda, ibyiza nyaburanga biri mu gihugu n’ibindi bibafasha gusobanukirwa u Rwanda.

