sangiza abandi

Minisitiri Musafiri yahuye n’umuyobozi wa FAO baganira ku mikoranire yazamura urwego rw’ubuhinzi

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Ildephonse Musafiri yahuye n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAODG), Qu Dongyu baganira kuri gahunda yo kuzamura imikoranire hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibiribwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Ildephonse Musafiri uri i Rome aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yita kw’Iterambere ry’Ubuhinzi ku Isi, yabaye ku wa 15 Ukwakira 2024, yahuye n’Umuyobozi wa FAO, Qu Dongyu.

Aba bombi baganiriye ku buryo u Rwanda n’uyu muryango byafatanya mu kuzamura ubuhinzi bw’ibiribwa, binyuze muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi (PSTA5).

Mu byaganiriweho harimo uburyo abahinzi banoza imikoranire n’ibigo by’imari nama banki mu mishinga y’ubuhinzi, n’uburyo nyuma yisarura bageze umusaruro ku masoko mpuzamahanga no kuwongerera agaciro.

Mbere y’ibi biganiro Minisitiri Musafiri yari yagaragaje imishinga itanu yashorwamo imari ikunguka mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ahamagarira abashoramari gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Iyi mishinga harimo buhinzi bw’icyayi no kugitunganya, ubworozi bw’amatungo magufi ariyo inkoko n’ingurube, ubuhinzi bw’ibirayi mu kongera umusaruro wabyo, ubuhinzi bw’imbuto zirimo avoca n’urusenda ndetse n’ubworozi bw’inka mu kongera umusaruro w’ibizikomokaho.

U Rwanda rwihaye gahunda yo kuzamura urwego rw’ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi binyuze muri gahunda ya PSTA 5.

Iyi gahunda ifite intego yo kuvugurura ubuhinzi harimo kongera umusururo w’ibihingwa, kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi, kongera abakozi benshi mu rwego rw’ubuhinzi, kunoza serivisi mu buhinzi, gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihandagurikire y’ibihe, kunoza imikoranire mu nzego n’ibindi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka