Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko hari icyizere cyo kugera ku nzira y’amahoro gitangwa no kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarahinduye imvugo ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro na RBA cyo ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025.
Nduhungirehe avuga ko kuba Leta ya Congo yarahinduye imvugo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba, no kuba umutwe wa M23 wemeye kuva mu gace ka Walikale bitanga icyizere cyo kugera ku nzira y’amahoro.
Ati” Ibyo ngibyo rero bikaba bitanga icyizere cyuko ibiganiro byari biriho muri Afurika, bya EAC na SADC noneho bigiye guhabwa ingufu kugirango impande zombi, uruhande rwa Guverinoma ya Congo n’uruhande rwa M23 bagire ibiganiro bitaziguye.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomoje ku magambo yatangajwe na mugenzi we wa RDC, Minisitiri Kayikwamba Wagner uherutse gutangaza ko Guverinoma ya Congo izagirana ibiganiro n’umutwe wa M23, agaragaza ko bitanga icyizere ko ibiganiro bigiye guhabwa umwanya mu gukemura ikibazo.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu by’Amahanga bikomeza gufatira u Rwanda na M23 ibihano bidindiza inzira y’amahoro igirwamo uruhare n’ibihugu bya Afurika bya EAC na SADC.
Ati” Ibihugu bifata ibyo bihano aho kugirango bikemure ikibazo ahubwo biradindiza ibi biganiro turimo, tukaba rero tubasaba kugirango baduhe amahoro niba badashoboye kudushyigikira byimazeyo mu biganiro turimo byo gukemura ikibazo cy’u Burasirazuba bwa Congo.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, hateganyijwe indi nama irakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ihuza abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC na SADC, iraba igamije kureba aho imyanzuro y’inama yabanje igeze ishyirwa mu bikorwa.