Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’akazi muri Pakistan.
Amakuru yatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku rubuga rwa X avuga ko Minisitiri Amb. Nduhungirehe yaheze muri Pakistan kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bwa Afurika muri iki gihugu, wari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Fatou Harerimana.
Mu ruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe azagirana ibiganiro n’aba Minisitiri batandukanye barimo n’ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Pakistan, Ishaq Dar.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe azitabira n’umuhanga wo gufungura ambasade y’u Rwanda muri Pakistan, iherereye mu mujyi wa Islamabad.
U Rwanda na Pakistan bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi ndetse bahuriye no mu yindi mishinga irimo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubingabunga ibidukikije muri gahunda yo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda NST2.


