sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Leonidovich w’u Burusiya ku mutekano muke muri RDC

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije w’u Burusiya ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, Bogdanov Mikhail Leonidovich, cyagarutse ku buryo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni ikiganiro cyabereye kuri telefoni, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Ubutumwa bugira buti “Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro cy’ingirakamaro na Bogdanov Mikhail Leonidovich, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, ndetse ushinzwe umubano w’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika.”

“Baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse bungurana ibitekerezo ku biri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Maria Zakharova, aherutse gutangaza ko igihugu cye gisanga uburyo bumwe buhari bwo gukemura ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa RDC, ari ibiganiro, ndetse agaragaza ko ibyo biramutse bitabaye bishobora guteza intambara ikomeye mu Karere.

Byagarutsweho kandi na Ambasaderi w’u Burusiya muri Loni, Vasily Alekseyevich Nebenzya, wagaragaje ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, bifite amateka mu Bukoloni, asaba ko hakubahirizwa ibiganiro bya Luanda na Nairobi.

Abasesengura Politiki mu Karere bagaragaza ko intandaro y’ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, bituruka ku Bakoloni bakase imipaka bagatwara icyari igice cy’u Rwanda n’abari bagituyeho kigahabwa RDC, ibi bituma kenshi hibazwa impamvu RDC yifuza ubutaka ariko ntiyifuze ababutuyeho.

RDC yita abatuye kuri ubwo butaka Abatutsi bavuye mu Rwanda, ndetse kuva mu myaka myinshi bagiye batotezwa benshi bahungiye mu bihugu byo mu Karere, bamazemo imyaka irenga 20.

Abahasigaye bahisemo gufata intwaro bajya kurwanira uburenganzira bwabo n’ubutaka basigiwe n’abasokuruza babo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka