Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye Intumwa yihariye ya Denmark mu Karere k’Ibiyaga Bigari na Sahel, Amb Birgitte Nygaard Markussen.
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Amb. Markussen kuri uyu wa Kane, Tariki ya 8 Gicurasi 2025.
Aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’intambwe igenda iterwa mu gushakira umuti ibibazo byo mu Burazirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro byabaye bikurikira ibyo Amb. Birgitte Nygaard Markussen yagiranye ku munsi w’ejo ku wa gatatu na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Hon. Juvenal Marizamunda nabyo byagarukaga ku mubano w’impande zombi n’aho ibibazo by’Akarere bigeze bikemurwa.
U Rwanda rwagaragaje ko rushimira igihugu cya Danemark ubushake bwacyo mu gushaka kugarura amahoro no gushyigikira imikoranire hagati y’ibihugu mu rwego rwo kugera ku mutekano urambye mu Karere k’Uburasirazuba.
Ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana mu nzego zitandukanye, harimo umutekano, iterambere, n’ubufatanye mu bikorwa by’amahoro.
Umubano w’u Rwanda na Danemark umaze igihe kinini ndetse mu 2021 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mubya politiki no gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira mu hirya no hino ku Isi.


