Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Afurika y’Uburasirazuba yongeye kwibasiwe n’ivangura rishingiye ku moko n’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho abantu batotezwa bahowe abo baribo, n’uko basa.
Ni ibyo yagarutseho mu ka nama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, yerekana ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu byatumye umutwe wa M23 wubura intwaro ukajya kurwanira uburenganzira bw’ubwoko bwabo.
Ati” Mu karere k’Ibiyagabigari, Kanseri y’ubuhezanguni bushingiye ku moko n’ingengabitekerezo ya Jenoside byongeye kubura umutwe, abantu bongeye kwibasirwa hashingiwe kubo aribo, uko basa cyangwa se ku rurimi bavuga, ibi bikaba byibutsa akaga kabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Yakomeje agaragaza ko imvugo z’u rwango, kwica n’ibindi bikorwa bitari ibya kimuntu bikorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigirwamo uruhare n’Ubuyobozi bw’iki gihugu.
Ati” Mu Burasirazuba bwa Congo, imvugo z’urwango, akarengane, kwica ndetse n’ibikorwa byo kurya abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bimaze kuba gikwira. Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bishyigikiwe na Guverinoma bigaragara hirya no hino muri RDC.”
Minisitiri Nduhungirehe agaragaza ko ibi bikorwa bimaze gufata indi ntera aho Abatutsi aho bari hose muri Congo bahohoterwa, nta kirengera bafite, ndetse agaragaza ko hari ibihugu bigira uruhare muri ibi bikorwa bibisha birimo n’u Burundi.
Ati” Muri Kivu y’Amajyepfo, imiryango y’Abatutsi bazwi nk’Abanyamulenge basukwaho ibisasu muri Minembwe bikozwe n’abasirikare ba Guverinoma, kandi bakomeje kwibasirwa nta kirengera. I Bujumbura mu Burundi bakusanyirizwa ahantu hamwe, Abatutsi barafatirwa nk’uko byari bimeze mu bihe bya kera bakajyanwa ahantu hatazwi. Kinshasa Abatutsi n’abakoresha Igiswahili barahohoterwa abandi bakicwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje n’ahandi henshi harimo za Ituri hari abo mu bwoko bw’Abahema bicwa n’umutwe wa CODECO ukorana na Guverinoma ya Congo, umutwe wa ADF n’indi, ariko abo bose bagira nabi ntawubafata ngo bahanwe.