sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu mahoro n’umutekano by’Akarere

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu mutekano n’amahoro by’Akarere, ariko avuga ko hari ibisabwa gukorwa kugirango bigerweho.

Ubwo yari mu kiganiro n’ikigo cyo mu Bwongereza gishinzwe politiki mpuzamahanga, Chatam House, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kugarura amahoro mu Karere.

Yavuze ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ari uko RDC isenye umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano warwo, dore ko ufashwa n’iki gihugu kandi ukubiyemo abakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati” FDLR ibangamiye umutekano w’u Rwanda, atari gusa kubera ko ihabwa ubufasha, intwaro, amafaranga, ikanahishwa na Leta ya RDC mu rwego rwa politiki, ahubwo inakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka umutekano uhamye mu myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo rutazemerako uhungabanywa mu buryo ubwaribwo bwose.

Ati” U Rwanda rero ntiruzemera ko umutekano warwo uhungabanywa mu buryo ubwo aribwo bwose, iyi ninayo mpamvu twashyizeho uburyo bwo kurinda imipaka. U Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu gushakira hamwe igisubizo kirambye ku mahoro n’umutekano byo mu Karere.

Minisitiri Nduhungirehe yemeza ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Karere, birimo kwitabira ibiganiro no gushyira mu ngiro amasezerano abivamo.

Custom comment form