sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yanenze Umuryango w’Abibumbye umaze imyaka 30 ureberera FDLR

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga amaze imyaka irenga 30 yirengagiza ko FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, yidegembya mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse n’ubu ikaba igifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ni ibyo yagarutse mu kiganiro yagiranye na BBC. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga wirengagije abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bamaze imyaka 30 muri Congo, ndetse n’ubu bakaba bagikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Yakomeje agaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wirengagije icyo kibazo ari wo ufata iya mbere mu kurwanya M23 iri mu Burasirazuba bwa RDC, irwanira uburenganzira bw’abaturage bayo birukanwa ku butaka bwabo.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa, bamwe mu bayikoze bagize Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR bahungiye mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu 1999, Umuryango w’Abibumbye wohereje ingabo zawo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no kurwanya FDLR.

Gusa si uko byagenze kuko izi Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ahubwo zafatanyije n’Igisirikare cya Congo, FARDC, n’Umutwe bagiye kurwanya FDLR, mu ntambara barwanyamo M23, ndetse n’umugambi wo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi.

Ibi byongera gushimangirwa n’impapuro zagaragaye mu Mujyi wa Goma, nyuma y’uko ifashwe na M23, zerekana ko Igisirikare cya Congo, FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi byari bifite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi wa RDC yagiye yumvikana kenshi avuga ko azarasa i Kigali, ndetse agakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi nanone byumvikanye mu kiganiro Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye n’urubyiruko rwa Kinshasa arusaba kwitegura gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe avuga ko ibivugwa na Perezida wa RDC n’u Burundi ari byo bituma Leta y’u Rwanda yarashyizeho ingamba z’ubwirinzi ndetse zitazigera zivaho mu gihe cyose umwanzi akidegembya, ashaka kurugera amajanja.

U Rwanda rushimangira ko ingabo zarwo, RDF, ziri ku mipaka zirinda ubusugire bw’igihugu n’abaturage, bityo zitagambiriye kurasa cyangwa kuvogera ubutaka bw’ikindi gihugu.

Custom comment form

Amakuru Aheruka