Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yasobanuye impamvu y’ihagarikwa ry’inama yagombaga guhuza Perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byasubitswe, nyamara hari bamwe bari bamaze kuhagera.
Ku cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, i Luanda muri Angola hari hateganyijwe ibiganiro byari guhuza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa RDC,Félix Antoine Tshisekedi, gusa nyuma y’iminota mike ahageze, ibiro bye bihita bitangaza ko inama isubitswe kubera ko u Rwanda rwazanyemo ingingo itunguranye y’uko DRC igomba kuganira n’umutwe wa M23.
Minisitiri Nduhungirehe ubwo yari mu kiganiro na RBA, yanyomoje aya makuru, avuga ko atari ukuri kuko ingingo y’ibiganiro hagati ya RDC na M23 itazanywe n’u Rwanda, ahubwo byari mu mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro yateguwe n’umuhuza w’ibihugu byombi, Angola, yagaragajwe muri Kanama 2024.
Iyi gahunda yaje gukurikirwa n’ibiganiro Angola yatumiyemo M23 hagati ya Kanama na Nzeri, byitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Benjamin Mbonimpa, nyuma yuko “ U Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko habaho ibiganiro bya politike hagati ya RDC n’umutwe wa M23, hagamijwe gushaka umuti urambye w’intambara.”
U Rwanda rwaje gusabwa kugaragaza mu buryo bwanditse uko uwo mwanzuro waba umeze, maze rutanga inyandiko igira iti” Guverinoma ikwiye kugirana ibiganiro bya politike bitaziguye na M23 hagamijwe gushaka gushaka igisubizo kirambye cy’intambara bakagikemura bagihereye mu mizi.”
Mu biganiro byabaye mu Gushyingo, Angola yahamije ko Perezida wayo, João Manuel Gonçalves yemeje ibiri mu nyandiko ivuga ko M23 ariyo kibazo gikomeye cyasigaye kigomba gukemurwa mu mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro.
U Rwanda rwemeranyije n’iyi ngingo, ndetse mu minsi 15 mbere y’inama ihuza abakuru b’ibihugu byombi, Angola yari yamenyesheje u Rwanda ko RDC yemeye ibiganiro na M23, cyane ko RDC yari yahamije ko yiteguye gufatanya n’u Rwanda gushakira amahoro u Burasirazuba, no gusenya umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
Minisitireri y’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC, ntacyo byari kumara mu gihe RDC itemeye kuganira na M23 no guhagarika imikoranire n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR.