Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot yongeye gushyira u Rwanda mu majwi avuga ko uruhande yafashe mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntaho bihuriye n’ibihe by’ubukoloni.
Minisitiri Prévot yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru AFP, nyuma y’uruzinduko yagiriye mu bihugu bya Karere aribyo Uganda, u Burundi na RDC.
Minisitiri Prévot yavuze ko mu ruzinduko yagiriye muri RDC yasanze abaturage babayeho nabi ndetse aribo bari kwishyura ikiguzi cy’intambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Nyamara nubwo avuga ibi, u Bubiligi nibwo bwafashe iya mbere mu gufata uruhande rumwe no guhengekera ikibazo ku rundi, aho gushyigikira inzira y’ibiganiro biva imuzi ikibazo gifitanye isano n’ivanguramoko ryagizwemo uruhare n’Ababiligi mu gihe cy’Ubukoloni.
Minisitiri Prevot yavuze ko kuba u Rwanda rushyize imbere umutekano warwo byumvikana, ariko yongeraho ko ibibazo by’umutekano muke biri mu Karere ntaho bihuriye n’igihe cy’Ubukoloni.
Ati” Ntekereza ko u Rwanda Kandi mu buryo bwemewe rushaka umutekano warwo. Ntabwo dufite ibyiyumviro byo kwicuza ubukoloni bwa kera, kandi rwose nanjye ntabyo. Nubaha cyane u Rwanda.”
U Rwanda rwacanye umubano n’Ububiligi kubera imyitwarire yarwo yo gushaka gukomeza kurukoroniza ndetse no gufata uruhare mu kibazo cy’Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse Minisitiri Prévot yagiye kenshi asabira u Rwanda ibihano mu Muryango Mpuzamahanga n’ahandi.
Uretse ibi kandi u Bubiligi aho gushakira umuti ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo, hagiye haboneka amakuru n’ibimenyetso simusiga ko bwohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC gufasha igisirikare cya Congo, FARDC n’indi mitwe bakorana irimo n’uwabajenosideri wa FDLR mu kurwanya M23.
Mu rugendo Minisitiri Prévot yagiriye mu bihugu byo mu Karere, yavuze ko igihugu cye gishyigikiye inzira y’ibiganiro by’amahoro yashyizweho na Amerika na Qatar, ndetse ubwo yasuraga Perezida Yoweri Museveni yamusabye ko yakongera kunga u Rwanda n’Ububiligi.