sangiza abandi

Minisitiri w’Ingabo Maziramunda yaganiriye n’Intumwa ya Danemark ku mutekano w’Akarere

sangiza abandi

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Hon. Juvenal Marizamunda, yakiriye Intumwa yihariye ya Danemark mu Karere k’Ibiyaga Bigari na Sahel, Amb. Birgitte Nygaard Markussen hamwe na Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda, Signe Winding Albjerg,

Aba bayobozi bahuye ku wa gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025 nk’uko byatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda ku rubuga rwa X.

ibiganiro byayo byibanze ku mutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse berekana ubushake bw’ibihugu byombi mu gukorana mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bihangayikishije Akarere k’Uburasirazuba.

U Rwanda rwashimiye Danemark ku bushake bwayo mu gushaka kugarura amahoro no gushyigikira imikoranire hagati y’ibihugu mu rwego rwo kugera ku mutekano urambye mu Karere.

Amb. Signe Winding Albjerg yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yerekana inyungu za Danemark mu kubungabunga amahoro, uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibi biganiro byashimangiye ko u Rwanda na Danemark byiyemeje gukomeza gukorana mu nzego zitandukanye, harimo umutekano, iterambere, n’ubufatanye mu bikorwa by’amahoro.

Uyu mubano w’ibihugu byombi ugaragaza ubushake bwo gukomeza kubaka amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

U Rwanda na Denmark bisanzwe bifitanye umubano , ushingiye ku bufatanye mu bijyanye n’iterambere rusange, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage, Ubucuruzi, ikoranabuhanga, ishoramari, kubungabunga ibidukikije n’ubutabera mu guhererekanya abanyabyaha.

Custom comment form

Amakuru Aheruka