sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Misa yo gusezera Papa Francis

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yifatanyije n’Abakirisitu Gatolika bo mu Rwanda mu Misa yo gusezera kuri Papa Francis.

Iki gitambo cya misa cyabereye kuri Paruwasi Regina Pacis. Ni icyo ku rwego rw’Igihugu cyo gusabira Papa Francis witabye Imana, tariki ya 21 Mata 2025.

Iyi misa yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, abaminisitiri batandukanye n’Abakirisitu Gatolika n’abandi batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ni misa yashyizweho mu rwego rwo gusabira no gusezera bwa nyuma kuri Papa Francis uherutse kwitaba Imana.

Biteganyijwe ko Papa Francis azashyingurwa ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025.

Umuhango wo gushyingura Papa Francis uzabera i Vatican, muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Mary Major, uzatangira saa Tatu za mu gitondo, ubanzirizwe n’amasengesho yo kumusabira no kumuherekeza.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, ari mu bakaridinali 135 bazitabira uyu muhango wo guherekeza Papa Francis, uzaba uyobowe na Karidinali Kevin Farrell kuri ubu uyoboye Vatican by’agateganyo.

Papa Francis yasize urwibutso rukomeye ku Isi by’umwihariko nk’Umushumba wagaragaje impinduka muri Kiliziya Gatolika binyuze mu rukundo, amahoro n’ubutabera.

Mu Rwanda yahasize urwibutso rwo kuba yararuhaye umukaridinali wa mbere, Antoine Cardinal Kambanda, wabuhawe tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88, yari amaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, yagiyeho asimbuye Papa Benedicto XVI wari umaze kwegura.

Custom comment form

Amakuru Aheruka