sangiza abandi

Mu Rwanda hagiye gushyiraho ikigo kizafasha mu kwihutisha iterambere rya AI

sangiza abandi

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n’Umuryango Gates Foundation, byasinye amasezerano y’ishyirwaho ry’ikigo kizafasha kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano mu gihugu no mu Karere, cya ‘Rwanda AI Scaling Hub’.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Trevor Mundel wari uhagarariye Gates Foundation.

Mu butumwa bwasangijwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovisiyo, bagaragaje ko ishyirwaho rya ‘Rwanda AI Scaling Hub’ rigaragaza ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano mu kubaka Afurika iteye imbere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku munsi wa kabiri w’inama Mpuzamahanga ku ikoranubahanga ry’Ubwenge Buhangano, ya ‘Global AI Summit Council’, aho iri kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere ikoranubanga ry’ubwenge buhangano mu kuzamura Umugabane wa Afurika.

Ubwo iyi nama yatangizwaga ku munsi wayo wa mbere, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yagaragaje ko ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano rizafasha mu kugeza Umugabane wa Afurika ku mpinduramatwara wifuza, mu gihe bukoreshejwe bufite intego.

Perezida wa Togo uri mu bari bitabiriye iyi nama, nawe yagaragaje ko Ubwenge Buhangano bwashyirwamo imbaraga mu byiciro by’ingenzi bikeneye iri koranabuhanga kurusha ibindi, aribyo ubuhinzi, uburezi n’ubuzima.

U Rwanda na Gates Foundation kandi bisanzwe bikorana muri iyi mishinga irimo kuzamura urwego rw’Ubuzima, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya indwara nka Sida na Malaria, no kugabanya umubare w’abana bahura n’imirire mibi n’ibindi.

Mu Buhinzi impande zombi zikorana mu kongera umusaruro binyuze mu gukora ubuhinzi hifashishijwe ikoranuhanga nko mu kuhira, ni mu gihe mu Burezi impande zombi zikorana mu kuzamura urwego rw’uburezi bufite ireme, kongera umubare w’abiga no kugeza uburezi kuri bose.

Custom comment form