Umunyamakuru Mutesi Scovia washinze ikinyamakuru ‘Mama Urwagasabo’, yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), asimbuye Barore Cleophas.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2024.
Abandi bayobozi batowe ni Rev Past Uwimana Jean Pierre wigisha itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, wagizwe Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RMC.
Hatowe kandi Nyirarukundo Xavera ukorera RBA, wagizwe Umunyamabanga wa biro y’Inama y’Ubutegetsi ya RMC, n’abandi banyamakuru barimo Girinema Philbert ukorera IGIHE na Rwanyange Anthere wa Panorama.
Iyi myanya ine yahataniwe n’abanyamakuru batandatu, batorwa n’abanyamakuru 142, aho buri wese yatoraga umukandinda w’umugabo n’uwumugore hashingiwe kw’ihame ry’uburinganire mw’itangazamakuru.
Cleophas Barore ucyuye igihe ku buyobozi bwa RMC yashimiye abo bakoranye mu bihe bigoye, ashimangira ko basize RMC ihagaze neza, aboneraho no gusaba abayobozi batowe gukora neza.
Mutesi Scovia nawe yashimye inshingano yahawe avuga ko atewe ishema no kuyobora abanyamakuru b’abahanga kandi baharanira iterambere ryabo.

