sangiza abandi

Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo – Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu myanya

sangiza abandi

Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye kuri uyu mwanya Nyirishema Richard wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.

Aba bayobozi bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’inama y’Abaminisiti ryasohotse kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024.

Abayobozi bashyizwe mu myanya ni Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, yasimbuye Nyirishema Richard.

Abandi bashyizwe mu myanya ni Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo, Godfrey Kabera wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta.

Nyirishema Richard wari Minisitiri wa Siporo kuva muri Nzeri 2024, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, naho Francis Gatera agirwa umujyanama wihariye muri Perezidanse, mu gihe Jean Claude Musabyimana yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Custom comment form