sangiza abandi

Ni ibihuha, ntabwo ndabona umuryango wanjye – Urambaliziki Jeannine

sangiza abandi

Jeannine Urambaliziki uri gushaka umuryango we mu Rwanda yatangaje ko atarawubona nyuma y’amakuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yawubonye mu Karere ka Kayonza.

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 33, utuye mu Bufaransa, yagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nyuma y’imyaka 30, ashaka kuba yabona abo mu muryango we baba barasigaye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’uko abantu benshi batangiye guhererekanya ubutumwa bwe haziyemo andi makuru avuga ko yamaze kubona umuryango. Mu butumwa yahaye UMUNOTA binyuze kuri “E-mail”, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, Urambaliziki yaduhakaniye ko atari ukuri, ko ari bihuha.

Yagize ati: ”Ndabashimira ubufasha bwanyu, ariko ntabwo ndabona umuryango wanjye, ibi ni ibihuha gusa. Nzagera mu Rwanda ku itariki ya 29 Ukwakira 2024“.

Uyu munyarwandakazi avuga ko yajyanywe mu Bufaransa mu 1994, ari kumwe n’abandi bana 32 barimo batanu bohereje Strasbourg, bane muri bo baje kubona imiryango yabo mu Rwanda, akaba ariwe wasigaye atawubonye.

Akomeza avuga ko yarokowe n’Inkotanyi zamukuye ku mugongo w’umubyeyi we wari wishwe, ndetse nawe akaba yari yatemwe ku mugongo no ku kibuno.
Nyuma yo gushyira hanze amashusho arangisha umuryango we, Urambaliziki yasabye abantu bose ko yahererekanwa ndetse akaba yizeye ko bizamufasha kubona abo mu muryango we.

Urambaliziki arashakisha umuryango we | Yarokowe n’Inkotanyi muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994
Urambaliziki Jeannine afite imyaka 33, yavuye mu Rwanda afite imyaka 3 gusa. Arashakisha abo mu muryango we | Yarokowe n’Inkotanyi muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994
Custom comment form