Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yamenyesheje Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Paul Valentino Phiri, ko agomba gukura ingabo za Malawi ziri mu butumwa bwa SAMIDRC mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni icyemezo cyatangajwe ku wa gatatu, tariki ya 5 Mutarama 2025, aho umukuru w’Igihugu cya Malawi, Lazarus Chakwera avuga ko ari uburyo bwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro ku mpande zirebwa n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ingabo za Malawi zari ziri kumwe n’iza Afurika y’Epfo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, icyakora abazi ibya Politiki bakavuga ko bitari ubutumwa bw’amahoro ahubwo ari ugufasha RDC mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23.
Ni nyuma y’uko kandi, ingabo za Congo, FARDC niza SAMIDRC, n’indi mitwe bakorana irimo na FDLR, Wazalendo n’indi, zitsinzwe zigateshwa mu mujyi wa Goma, n’umutwe wa M23.
Icyemezo cya Malawi gikurikira impungenge zagaragajwe n’Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo basabye ko ingabo z’igihugu cyabo zavanwa mu Burasirazuba bwa RDC, kuko zikomeje kuhapfira ndetse n’ubutumwa zagiyemo butagezweho.
Aba badepite bagaragaje ko impamvu ingabo z’Igihugu cyabo ziri muri RDC, ishobora kuba ihabanye n’ukuri babwiwe, ko zigiye kugarura amahoro, nyamara ziri mu ntambara ndetse zikorana n’imitwe yaba Jenosideri nka FDLR.
Ibi bibaye mu gihe hategerejwe inama izahuza abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC na SADC, izaba iganira ku buryo bwo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC himakazwa inzira y’ibiganiro bya Politiki.