Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, itsinzwe ibitego 2-0 n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Super Eagle, mu mukino w’umunsi wa Gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umukino wahuje Amavubi n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria, witabiriwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame, Abanyarwanda n’Abanyamahanga bingeri zitandukanye bakabakaba ibihumbi 45 byuzuza Stade Amahoro.
Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Werurwe.
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga ni Ntwali Fiacre, Niyomugabo Claude, Djihad Bizimana, Ange Mutsinzi, Samel Guellete, Hakim Sahabo, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.
Mu gihe 11 ba Nigeria ari Stanley Bobo Nwabili, Ola Aina, Wilfried Ndindi, William Trost Ekong, Victor Osmhen, Samuel Chukueze, Bright Osayi-Samuel, Simon Moses, Alexis Iwobi na Calvin Bassey.
Mu minota ya mbere y’umukino Victor Osmhen wo ku ruhande rwa Nigeria yahise aryama hasi afashwa n’abaganga, gusa nyuma y’iminota 11, uyu mukinnyi uri mu bakomeye yahise afungura amazamu atsindira ikipe y’igihugu ya Nigeria igitego cya mbere.
Umukino wakomezanyije imbaraga nyinshi ku ruhande rw’abakinnyi ba Nigeria, ku munota wa 38 Amavubi yasimbuje Samuel Guelette hajyamo Mugisha Gilbert.
Mu minota itatu y’inyongera isoza igice cya mbere, Victor Osmen wo ku ruhande rwa Nigeria yashyizemo igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-0.
Igice cya kabiri kigitangira Djihad Bizimana yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Victor Osmhen, ku munota wa 57, Amavubi yongeye gisimbuza Hakim Sahabo hajyamo Muhire Kevin.
Umukino wakomeje u Rwanda rugerageza gushaka igitego ariko Nigeria ikomeza kwitambika, ku munota wa 76, Victor Osmhen na Brighit Samuel Osayi b’ikipe ya Nigeria basimbuwe na Taru Olakodare na Youssuf Alhassan’.
Ku munota wa 86 Rutahizamu w’Amavubi yacenze umunyezamu Nwabali, ashyira umupira mu ncundura ariko bigaragara ko yaraririye, umukino wongewe iminota itanu ariko urangira u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-0 n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ihise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi mu gihe Nigeria iri ku mwanya wa Kane n’amanota atandatu.
Afurika y’Epfo yaganyaga n’u Rwanda iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0.
Imikino izakomeza ku wa kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, aho Amavubi azaba yakira ikipe y’Igihugu ya Lesotho mu mukino wa Gatandatu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.





