sangiza abandi

Nta bufasha bwari kugira icyo butumarira iyo tutishyira hamwe – Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko nta bufasha na bumwe bwari kugira icyo bumarira Igihugu iyo Abanyarwanda ubwabo baba batarafashe iya mbere mu kwishyira hamwe no kwiyubaka.

Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, ubwo yifatanyaga na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev n’abandi bayobozi baturutse hirya no hino ku Isi, mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya ‘Astana International Forum’, iri kubera mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Astana.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’u Rwanda, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu gihe Isi yose yarutereranye ariko ko ibyo byabaye isomo rikomeye ryatumye Abanyarwanda bihuriza hamwe ngo biyubakire igihugu cyabo.

Ati “Twakiriye ubufasha buturutse mu nshuti n’abafatanyabikorwa. Ariko ubwo bufasha ntabwo bwari kugira icyo butumarira iyo tuba tudashyize hamwe twebwe ubwacu ngo dukore uruhare rwacu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihe Jenoside yabaga, Isi yasaga n’iyicecekeye cyangwa igira uko ibibona mu buryo butandukanye, ariko ko Abanyarwanda bahisemo inzira yo kwishyira hamwe no kwiyubakira igihugu.

Yakomeje ati “Ubwo Jenoside yabaga mu gihugu cyacu, ikindi gice gisigaye cy’Isi cyabibonaga mu bundi buryo cyangwa se ntikitwiteho. Ibyo byatwigishije isomo.”

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo u Rwanda rwatereranywe muri icyo gihe, bitarutambamiye mu kongera gusubukura umubano n’amahanga ndetse no kwakira ubufasha butandukanye, ariko ashimangira ko nta bufasha na bumwe bwari kugira icyo bumarira Igihugu iyo kiba kitarafashe iya mbere mu kwishyira hamwe no kwiyubaka.

Ati “Twakiriye ubufasha butandukanye buturutse mu nshuti n’abafatanyabikorwa. Ariko ubwo bufasha ntibwari kugira icyo bumara, ntibwari kugira ingaruka nziza, iyo twebwe ubwacu tuba tutari duhagaze twishyize hamwe, kandi tutarashyizeho uruhare rwacu imbere mu gihugu.”

Uyu munsi, u Rwanda rushyirwa mu bihugu byateye intambwe ifatika mu iterambere, by’umwihariko binyuze mu mahame yo kwigira, imiyoborere ishingiye ku bumwe bw’abaturage no gukorana n’abandi mu buryo buboneye.

Perezida Kagame kandi yashimye uburyo inama nk’iyi ya Astana ifasha mu gusangira ibitekerezo ku mibanire y’ibihugu, by’umwihariko hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nka Afurika n’ibyateye imbere, cyane cyane ibya Aziya yo Hagati.

Astana International Forum ni urubuga mpuzamahanga rugamije guhuriza hamwe abayobozi n’abahanga mu nzego zitandukanye bagamije gusangira ibitekerezo ku bibazo byugarije Isi, ubufatanye mpuzamahanga, imihindagurikire y’ikirere, ubukungu n’umutekano.

Custom comment form

Amakuru Aheruka