Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare ku Isi, UCI, David Lappartient, yatangaje ko nta handi Shampiyona y’isi y’Amagare igomba kubera hatari mu Rwanda muri Nzeri 2025.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Cyling News, nyuma y’uko abantu bamwe bagiye basaba ko iyi Shampiyona yakimurwa ntibere mu Rwanda, kubera ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
David Lappartient yahamije ko “Nta handi dutekereza”, Shampiyona y’Isi y’Amagare igomba kubera mu mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro, kuva tariki ya 21-28 Gashyantare 2025.
Uyu muyobozi wa UCI yatangaje ko bifuza igisubizo kirambye cy’amahoro mu Karere, ndetse ahamya ko siporo, n’isiganwa ry’amagare by’umwihariko, ari ambasaderi w’amahoro, ubushuti n’ubufatanye, bityo idakwiye kuvangwa na politiki.
Ati” Amarushanwa mpuzamahanga ya UCI azabera mu Rwanda muri uyu mwaka ni umwihariko kuri twe, kuko ni umwaka tuzaba twizihiza imyaka 125 ishize UCI ibayeho. Izi zari inzozi zanjye n’intego zanjye ubwo natorerwaga kuyiyobora. Ntewe ishema no kuvuga ko ubu ari ho turi.”
Lappartient yongeye gushimangira ko u Rwanda ari igihugu cyiza, kiri ku murongo kandi gifite umutekano, ndetse avuga ko bari gukora na Guverinoma y’u Rwanda ngo harebwe uburyo bworoshye abakinnyi bose bazagezwa mu Rwanda.
Ati” Ubwo rero kuko tuzi ko rimwe na rimwe kugera mu bihugu byo muri Afurika yo hagati bigoye, turi gukorana na Leta y’u Rwanda ku buryo yadufasha mu ngendo na RwandAir, noneho abakinnyi benshi bakitabira kandi bitabahenze.”
Uyu muyobozi yashimangiye ko hifuzwa ko ibihugu byose bya Afurika uko ari 54 byazazana abakinnyi muri iyi Shampiyona, bigashimangira ko ari irushanwa rya Afurika ku Banyafurika.
David Lappartient ari kumwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame batangije Tour du Rwanda ya 2025, ndetse nyuma yaho bagirana ibiganiro byagarutse ku buryo Tour du Rwanda yagezwa ku rwego rwakomeye ku Isi no ku rwego rwa mbere rwa ‘World Tour’.
