sangiza abandi

Nta mudipolomate w’u Rwanda uzitaba Ububiligi – Minisitiri Nduhungirehe

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko nta numwe mu Badipolomate b’u Rwanda uzitaba u Bubiligi nyuma y’uko butangaje ko buzatumiza uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ihagaritse umubano yari ifitanye n’u Bubiligi, ndetse iha amasaha 48 abadipolomate babwo kuba bavuye ku butaka bw’Igihugu.

Nyuma y’iki cyemezo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot yatangaje ko igihugu cye kibabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda avuga ko kidakwiye kandi cyerekena ko iyo butemeranya na rwo, ruhitamo kwanga ibiganiro.

Yongeyeho ko buzafasha ingamba nkizo ndetse bagatumiza uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu, bizagendana n’uko abadipolomate b’u Rwanda nabo birukanywe mu Bubiligi ndetse ibihugu byombi bihagaritse amasezerano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe yateye utwatsi ibyo gutumiza ushinzwe inyungu z’u Rwanda, amusubiza ko nta mu dipolomate w’u Rwanda uzitaba u Bubiligi kandi guhagarika amasezerano y’ibihugu byombi bivuze gufunga Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Ati” Guhagarika umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi bisobanura gufunga Ambasade yacu i Buruseli no guhamagarira Abadipolomate bacu bose bari mu Bubiligi, kuba bageze i Kigali mu masaha 48.”

Yongeyeho ati ” Mu gihe tugitegereje, nta n’umwe mu badipolomate bacu uzitaba ubutumire bwa Leta y’u Bubiligi.”

Guverinoma y’u Rwanda inenga u Bubiligi imyitwarire idahwitse yo gushaka gukomeza kurukoroniza ndetse no kuba bwaramaze gufata uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Birenze ibi u Rwanda rukerekana uruhare rw’u Bubiligi mu gucamo ibice Abanyarwanda byagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bukaba bwaratanze icumbi ku bakoze Jenoside ndetse n’uyu munsi bagikwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Custom comment form