U Rwanda rwashimangiye ko nta nzira y’ubusamo iri mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe kirekire mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rugaragaza ko impande zose zigomba gukora cyane, harimo guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro no gucyura impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka irenga 30.
Ni ibyagarutsweho nyuma y’amasezerano ya politiki yasinyiwe i Washington, ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, hagati y’u Rwanda na RDC ahagarariwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masezerano akubiyemo amahame ajyanye n’imiyoborere, umutekano n’ubukungu akaba yitezweho kugira uruhare mu kugarura amahoro mu Karere no gukomeza guteza imbere ubufatanye mu kugera ku bukungu buhuriweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari na we washyize umukono kuri aya masezerano yavuze ko mu izina rya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ashima Perezida Trump wagize uruhare mu kugarura amahoro mu Karere.
Yongeyeho ko hari ibikomeye bigomba gukorwa mu izina ry’aya masezerano birimo no gucyura impunzi no kurwanya ubuhezanguni bw’ivanguramoko iryo ari ryo ryose rigaragara mu Karere.
Ati “Uyu munsi, turavuga ku kuganira ku bibazo nyabyo, impamvu muzi igomba kwigwaho, kugira ngo tugere ku mahoro arambye mu Karere kacu. Ibyo bikubiyemo mbere na mbere umutekano, ndetse no gucyura impunzi.”
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko amasezerano hagati y’ibihugu byombi yasinywe ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, agaragaza impinduka zikomeye mu biganiro bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu buryo burambye.
Ati “Nta nzira y’ubusamo, impande zombi zigomba gukora akazi gakomeye kugira ngo bigerweho. U Rwanda rwiteze byinshi mu masezerano y’amahoro, azakemura ibibazo by’ingenzi, birimo umutekano, imiyoborere ndetse n’ibikorwa bigamije guhuza ubukungu mu Karere.”
U Rwanda rwemeza ko amasezerano yasinywe ari urugendo rugamije kugera ku mahoro arambye mu Karere, yagezweho binyuze mu nzira y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Qatar ku ikubitiro, Amerika ndetse n’imiryango ya EAC-SADC.