Mu mujyi rwagati w’akarere ka Nyanza mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana , habereye impanuka ‘Ambulance’ y’ibitaro bya Nyanza yagonganye na moto maze umugenzi wari utwawe n’iriya moto ahita apfa.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Mata 2026 aho nyakwigendera yahamagaye umumotari ngo amuvane iwe amujyane mu kazi ko gutekera mu kigo cya Ecole des Science Saint Louis de Montfort Nyanza (E.Sc.N) aho yari asanzwe akora.
Umumotar waje kumutwara bageze mu muhanda wo mu mujyi rwagati werekeza ku kiliziya ya Kristu Umwami bakubitana na ambulance y’ibitaro bya Nyanza yavaga mu muhanda wo kuri iyo kiliziya ya Kristu Umwami maze ambulance iraza igonga moto maze motar n’umugenzi ahetse bitura hasi.
Uyu mumotari we yakomeretse cyakora umugenzi wari uhetswe kuri moto we yahise apfa nkuko ababonye iyo mpanuka babibwiye UMUNOTA.COM
Turacyagerageza kubaza Polisi ibindi kuri iyi mpanuka kuko umuvugizi wa Polisi mu majyepfo ntabwo arabasha kutuvugisha.
Nyakwigendera asize umugore n’abana aho yaratuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza








