sangiza abandi

Paris: Abashoramari bagaragarijwe u Rwanda nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari

sangiza abandi

Ubuyobozi bwa Visit Rwanda bwateguye umugoroba wo gusangira no kuganira n’abagize ubuyobozi bwa Shampiyona Nyafurika ya Basketball, BAL, wabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, aho bagaragaje u Rwanda nk’ahantu nyaburanga ho gukorera ubukerarugendo n’ishoramari.

Uyu mugoroba wo kuganira wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mutarama 2025, witabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF (La Francophonie), Louise Mushikiwabo, n’abandi bafite aho bahuriye na siporo yo muri Afurika.

Ibi biganiro byagarutse ku gushimangira iterambere rya siporo muri Afurika, nk’uburyo bwo guhuriza hamwe urubyiruko no kugera ku iterambere ry’uyu Mugabane ufite impano zitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Michelle Umurungi, agaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyashyize imbere guhanga udushya no kwakira ishoramari rituruka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Yakomeje agaragaza ko ari muri uwo murongo u Rwanda rwatangiye imikoranire na NBA mu kwakira irushanwa rya BAL.

Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko bimwe mu byo bishimira ari uko babashije gutanga amahirwe yo kuzamuka ku bakinnyi bakiri bato bafitiye urukundo rw’umukino wa Basketball.

Yakomeje agaragaza ko BAL yazanye imikoranire yagize uruhare mu gutera imbere ubukungu bw’igihugu.

Kuva mu 2021, u Rwanda rufitanye amasezerano y’imikoranire n’Irushanwa rya basketball rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (BAL), yo gutegura no kwakira imikino ya kamarampaka n’imikino ya nyuma y’iri rushanwa.

Custom comment form