Perezida w’Akanama k’Ubutegetsi ka Rayon Sports, Paul Muvunyi yavuze ko ubu nta kintu kinini yavuga kuri APR FC bazahura ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uretse kuzakiranurwa n’ifirimbi.
Hari nyuma yo gusezerera Mukura VS muri 1/2 bayitsinze igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura waraye ubereye kuri Stade Amahoro, biba ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Paul Muvunyi yavuze ko kuba bazahura na APR FC nta kindi bivuze uretse gutegereza umunsi nyirizina, gusa ngo ibi ni ubutumwa kuri Mukura VS.
Ati “ibi birasobanura ko tugomba guhatana kugeza ku munsi wa nyuma. Nta kinini nabivugaho uretse gutegereza umunsi wa nyuma nibwo bizasobanuka.”
“Ariko na none ni byiza ko Mukura VS na yo ibonye ko bishoboka.”
Agaruka ku kwegukana Igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona, yavuze ko icyizere gihari.
Ati “icyizere kiracyahari kandi birashoboka kubitwara byose.”
Ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025 ni bwo hazaba umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza Rayon Sports na APR FC.
Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’iki gikombe muri 2016, icyo gihe Rayon Sports ni yo yacyegukanye itsinze APR FC 1-0.
